ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kubara 6:23-27
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 23 “Bwira Aroni n’abahungu be uti: ‘uku ni ko muzajya mwifuriza Abisirayeli umugisha.+ Mujye mubabwira muti:

      24 “Yehova aguhe umugisha+ kandi akurinde.

      25 Yehova akwishimire+ kandi akurebe neza.

      26 Yehova akugirire ubuntu kandi aguhe amahoro.”’+

      27 Bajye bakoresha izina ryanjye bifuriza umugisha Abisirayeli,+ kugira ngo nanjye mbahe umugisha.”+

  • Gutegeka kwa Kabiri 10:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 “Icyo gihe Yehova yatoranyije Abalewi+ kugira ngo bajye baheka isanduku y’isezerano rya Yehova,+ bahagarare imbere ya Yehova kugira ngo bamukorere kandi bahe abantu umugisha mu izina rye+ nk’uko babikora kugeza n’uyu munsi.*

  • Gutegeka kwa Kabiri 21:5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 5 “Abatambyi ari bo bakomoka kuri Lewi bazigire hafi, kuko ari bo Yehova Imana yanyu yatoranyije kugira ngo bamukorere+ kandi bahe abantu umugisha mu izina rya Yehova.+ Ni bo bazajya baca imanza zirebana n’ibikorwa byose by’urugomo.+

  • 1 Ibyo ku Ngoma 23:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Abahungu ba Amuramu ni Aroni+ na Mose.+ Ariko Aroni yari yaratoranyirijwe+ kweza Ahera Cyane, we n’abahungu be kugira ngo bajye batambira ibitambo imbere ya Yehova, bamukorere kandi basabire abantu umugisha mu izina rye igihe cyose.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze