-
Kuva 30:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Ntimukagitwikireho umubavu utemewe+ cyangwa igitambo gitwikwa n’umuriro cyangwa ituro ry’ibinyampeke, kandi ntimuzagisukeho ituro rya divayi.
-
-
Abalewi 10:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 “Ntukanywe divayi cyangwa ikindi kinyobwa gisindisha, wowe n’abahungu bawe, igihe muje mu ihema ryo guhuriramo n’Imana+ kugira ngo mudapfa. Iryo rizababere itegeko rihoraho mwe n’abazabakomokaho.
-
-
Abalewi 16:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Abahungu ba Aroni bombi bamaze gupfa bazira ko baje imbere ya Yehova mu buryo budakwiriye,+ Yehova avugana na Mose. 2 Nuko Yehova abwira Mose ati: “Bwira umuvandimwe wawe Aroni ko atagomba kwinjira uko yishakiye Ahera Cyane,+ imbere ya rido,+ ari na ho hari isanduku* irimo amategeko, kugira ngo adapfa.+ Kuko nzabonekera mu gicu+ hejuru y’iyo sanduku.+
-