ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 29:26-28
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 26 “Uzafate inyama yo mu gatuza* k’isekurume y’intama yatambiwe Aroni igihe yashyirwaga ku murimo w’ubutambyi,+ uyizunguze ibe ituro rizunguzwa imbere ya Yehova. Iyo ni yo izaba umugabane wawe. 27 Iyo nyama yo mu gatuza y’ituro rizunguzwa hamwe n’itako ry’umugabane wera bizabe iby’Imana. Ni ituro rizunguzwa n’ituro ryakuwe kuri ya sekurume y’intama yatambiwe Aroni n’abahungu be igihe bashyirwaga ku murimo w’ubutambyi.+ 28 Abisirayeli bajye babiha Aroni n’abahungu be kuko uwo ari umugabane wera, kandi rizabe itegeko Abisirayeli bazubahiriza kugeza iteka ryose. Bizabe umugabane wera uzajya utangwa n’Abisirayeli.+ Ku bitambo byabo bisangirwa, bajye bavanaho uwo mugabane wera wa Yehova.+

  • Abalewi 7:31
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 31 Umutambyi azatwikire ibinure ku gicaniro,+ ariko inyama yo mu gatuza izaba iya Aroni n’abahungu be.+

  • Abalewi 7:34
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 34 Inyama yo mu gatuza y’ituro rizunguzwa hamwe n’itako ry’umugabane wera mbyatse Abisirayeli. Bijye bikurwa ku bitambo byabo bisangirwa. Mbyatse Abisirayeli mbiha umutambyi Aroni n’abahungu be. Iryo ni itegeko rihoraho ry’Abisirayeli.+

  • Abalewi 9:21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 Ariko inyama zo mu gatuza n’itako ry’iburyo by’ayo matungo, Aroni abizunguriza imbere ya Yehova biba ituro rizunguzwa nk’uko Mose yari yabitegetse.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze