-
Gutegeka kwa Kabiri 14:12-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Ariko ibi byo ntimugomba kubirya: Kagoma, itanangabo, inkongoro yirabura,+ 13 icyaruzi gitukura, icyaruzi cyirabura, sakabaka n’amoko yazo yose, 14 ibikona byose n’amoko yabyo yose, 15 otirishe,* igihunyira, nyiramurobyi, agaca n’amoko yatwo yose, 16 igihunyira gito, igihunyira cy’amatwi maremare, isapfu, 17 inzoya, inkongoro, sarumfuna, 18 igishondabagabo,* ibiyongoyongo n’amoko yabyo yose, samusure n’agacurama. 19 Udusimba twose dufite amababa muzabone ko twanduye. Ntimukaturye.
-