-
Gutegeka kwa Kabiri 14:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Ariko mu nyamaswa zuza n’izifite ibinono bigabanyijemo kabiri, izo mutagomba kurya ni izi: Ingamiya, urukwavu n’impereryi, kuko zuza ariko zikaba zidafite ibinono bigabanyijemo kabiri. Muzabone ko zanduye.*+ 8 Ingurube na yo ntimukayirye, kuko ifite ibinono bigabanyijemo kabiri ariko ikaba ituza. Muzabone ko ari ikintu cyanduye. Ntimuzarye inyama zabyo cyangwa ngo mukore ku ntumbi zabyo.
-