15 Nihagira umuntu wese urya itungo ryipfushije cyangwa iryishwe n’inyamaswa,+ yaba Umwisirayeli cyangwa umunyamahanga, azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye kugeza nimugoroba.+ Nyuma yaho azaba atanduye. 16 Ariko natayimesa kandi ntakarabe, azahanirwe icyo cyaha cye.’”+