ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 17:15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Nihagira umuntu wese urya itungo ryipfushije cyangwa iryishwe n’inyamaswa,+ yaba Umwisirayeli cyangwa umunyamahanga, azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye* kugeza nimugoroba.+ Nyuma yaho azaba atanduye.

  • Abalewi 22:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Ubabwire uti: ‘mu bihe byanyu byose, umuntu wese wo mu babakomokaho uzakora ku bintu byera Abisirayeli bageneye Yehova, akabikoraho yanduye,* uwo muntu azicwe akurwe imbere yanjye.+ Ndi Yehova.

  • Abalewi 22:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 Nanone ntazarye itungo ryipfushije cyangwa iryishwe n’inyamaswa kugira ngo bitamwanduza.+ Ndi Yehova.

  • Gutegeka kwa Kabiri 14:21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 “Ntimukarye itungo ryipfushije.+ Mushobora kuriha umuntu waje gutura mu mujyi wanyu akarirya cyangwa mukarigurisha umunyamahanga kuko Yehova Imana yanyu abona ko muri abantu bera.

      “Ntimugatekeshe umwana w’ihene amata* ya nyina.+

  • Ezekiyeli 4:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Nuko ndavuga nti: “Oya Mwami w’Ikirenga Yehova! Kuva nkiri muto kugeza ubu, sinigeze nihumanya* ndya inyamaswa yipfushije cyangwa itungo ryatanyaguwe n’inyamaswa+ kandi nta nyama n’imwe y’ikintu gihumanye yigeze igera mu kanwa kanjye.”+

  • Ezekiyeli 44:31
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 31 Abatambyi ntibagomba kurya ibiguruka cyangwa inyamaswa basanze byipfushije cyangwa byatanyaguwe n’inyamaswa.’+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze