ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 13:15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Umutambyi azasuzume icyo gisebe maze atangaze ko uwo muntu yanduye.+ Igisebe kiba cyanduye. Ni ibibembe.+

  • Abalewi 13:25
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 25 umutambyi azasuzume iryo bara. Niba ubwoya bwo muri iryo bara bwarahindutse umweru kandi iryo bara rikaba ryarageze imbere mu ruhu, bizaba ari ibibembe byatungukiye mu nkovu. Umutambyi azatangaze ko uwo muntu yanduye. Iyo izaba ari indwara y’ibibembe.

  • Abalewi 13:30
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 30 umutambyi azasuzume ubwo burwayi.+ Nabona bigaragara ko iyo ndwara yageze imbere mu ruhu kandi ubwoya bwaho bukaba bwarahindutse umuhondo kandi bwarapfutse, umutambyi azatangaze ko uwo muntu yanduye. Iyo izaba ari indwara yo gupfuka ubwoya. Ni ibibembe bifata mu mutwe cyangwa ku kananwa.

  • Abalewi 13:42
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 42 Ariko narwara ibintu by’umutuku werurutse mu ruhara rwo hejuru ku mutwe cyangwa urw’imbere, ibyo bizaba ari ibibembe bitungukiye mu ruhara rwo hejuru ku mutwe cyangwa urw’imbere.

  • Kubara 12:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Nuko igicu kiva hejuru y’ihema, Miriyamu ahita afatwa n’ibibembe byererana nk’urubura.+ Aroni arahindukira, amukubise amaso asanga yarwaye ibibembe.+

  • Kubara 12:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Ndakwinginze, ntureke ngo akomeze kuba nk’umwana wapfiriye mu nda akavuka yaraboze uruhande rumwe!”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze