-
Abalewi 7:23-25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 “Bwira Abisirayeli uti: ‘ntimuzarye ibinure+ by’ikimasa cyangwa iby’isekurume y’intama ikiri nto cyangwa iby’ihene. 24 Ibinure by’itungo ryipfushije cyangwa iby’itungo ryishwe n’inyamaswa bishobora gukoreshwa ikindi kintu, ariko ntimuzabirye.+ 25 Umuntu wese uzarya ibinure by’itungo yatanze ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro gitambirwa Yehova, azicwe.
-
-
1 Abami 8:64Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
64 Uwo munsi byabaye ngombwa ko umwami yeza hagati mu mbuga iri imbere y’inzu ya Yehova, kuko yagombaga kuhatambira ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ituro ry’ibinyampeke n’ibinure byo ku matungo y’ibitambo bisangirwa, kubera ko igicaniro cy’umuringa+ kiri imbere ya Yehova cyari gito cyane ku buryo kitari gukwirwaho ibitambo bitwikwa n’umuriro, ituro ry’ibinyampeke n’ibinure+ byo ku matungo y’ibitambo bisangirwa.
-