ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kubara 5:2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 2 “Tegeka Abisirayeli bakure mu nkambi umuntu wese urwaye ibibembe,+ umuntu wese urwaye indwara ituma hari ibintu bisohoka mu gitsina cye*+ n’umuntu wese wanduye* bitewe no gukora ku muntu* wapfuye.+

  • Kubara 12:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Yehova abwira Mose ati: “None se iyo aba ari papa we wamuciriye mu maso, ntiyari gukorwa n’isoni iminsi irindwi? Mumuhe akato ajye inyuma y’inkambi ahamare iminsi irindwi,+ nyuma yaho azagaruke mu nkambi.”

  • 2 Abami 7:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Hari abagabo bane bari barwaye ibibembe bari ku marembo y’umujyi,+ barabwirana bati: “Kuki twakwicara aha tukarinda tuhapfira?

  • 2 Ibyo ku Ngoma 26:20, 21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 Umutambyi mukuru Azariya n’abandi batambyi bose bamurebye, basanga azanye ibibembe mu gahanga. Nuko bahita bamusohora vuba vuba, na we ahita asohoka, kuko Yehova ari we wari ubimuteje.

      21 Umwami Uziya yakomeje kurwara ibibembe kugeza igihe yapfiriye kandi yakomeje kuba mu nzu iri ukwayo, kuko yari arwaye ibibembe,+ atemerewe no kujya mu nzu ya Yehova. Icyo gihe umuhungu we Yotamu ni we wari ushinzwe ibyo mu rugo* rwe, akanacira imanza abaturage bo mu gihugu.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze