-
Abalewi 14:49-53Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
49 Umutambyi najya gukora umuhango wo kweza iyo nzu, azafate inyoni ebyiri, ishami ry’isederi, ubudodo bw’umutuku n’agati kitwa hisopu.+ 50 Azafate inyoni imwe ayicire hejuru y’ikibindi kirimo amazi meza. 51 Azafate ishami ry’igiti cy’isederi, agati kitwa hisopu, ubudodo bw’umutuku na ya nyoni nzima, maze abishyire mu maraso ya ya nyoni yiciwe hejuru y’amazi meza, ayaminjagire ku nzu inshuro zirindwi.+ 52 Azakore umuhango wo kweza iyo nzu akoresheje amaraso y’iyo nyoni, ya mazi meza, ya nyoni nzima, ishami ry’isederi, agati kitwa hisopu n’ubudodo bw’umutuku. 53 Ya nyoni nzima azayirekure ijye inyuma y’umujyi mu gasozi. Iyo nzu izaba itanduye.
-
-
Kubara 19:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Umutambyi azafate urukwi rw’igiti cy’isederi, agati kitwa hisopu+ n’ubudodo bw’umutuku, abijugunye mu muriro barimo gutwikiramo iyo nka.
-