-
Abalewi 15:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 “‘Umuntu urwaye iyo ndwara nakira, azabare iminsi irindwi uhereye igihe yakiriyeho, amese imyenda ye kandi akarabe amazi meza maze abe umuntu utanduye.+ 14 Ku munsi wa munani azafate intungura* ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri,+ abizane ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana imbere ya Yehova maze abihe umutambyi.
-