-
Abalewi 14:15-18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Umutambyi azafate make+ kuri ya mavuta ayasuke ku kiganza cye cy’ibumoso. 16 Umutambyi azakoze urutoki rwe rw’iburyo muri ya mavuta ari ku kiganza cye cy’ibumoso, maze ayaminjagire inshuro zirindwi imbere ya Yehova. 17 Umutambyi azafate ku mavuta azaba asigaye ku kiganza cye ayashyire ku gutwi kw’iburyo kwa wa muntu waje gukora umuhango wo kwiyeza, no ku gikumwe cy’ikiganza cye cy’iburyo no ku ino rinini ry’ikirenge cye cy’iburyo aho yashyize amaraso y’igitambo cyo gukuraho icyaha. 18 Amavuta azaba asigaye ku kiganza cy’umutambyi azayashyire ku mutwe wa wa muntu waje gukora umuhango wo kwiyeza, maze umutambyi amufashe kwiyunga na Yehova.+
-