-
Abalewi 15:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Ku munsi wa munani azafate intungura* ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri,+ abizane ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana imbere ya Yehova maze abihe umutambyi. 15 Umutambyi azabitambe, kimwe kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ikindi kibe igitambo gitwikwa n’umuriro. Uko ni ko umutambyi azeza uwo muntu, bityo akaba umuntu utanduye imbere ya Yehova.
-