-
Abalewi 7:23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 “Bwira Abisirayeli uti: ‘ntimuzarye ibinure+ by’ikimasa cyangwa iby’isekurume y’intama ikiri nto cyangwa iby’ihene.
-
-
1 Samweli 2:15-17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Na mbere y’uko umuntu utamba igitambo atwika ibinure,+ umugaragu w’umutambyi yarazaga akamubwira ati: “Ha umutambyi inyama zo kotsa; ntumuhe izitetse arashaka imbisi gusa.” 16 Iyo umuntu utamba igitambo yamusubizaga ati: “Reka babanze batwike ibinure+ maze ufate izo ushaka,”* yaravugaga ati: “Oya, zimpe nonaha, niwanga ndazitwara ku ngufu!” 17 Ibyo byatumye icyaha cy’abo bagaragu gihinduka icyaha gikomeye cyane imbere ya Yehova,+ kuko basuzuguraga igitambo cya Yehova.
-