ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 30:34-36
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 34 Hanyuma Yehova abwira Mose ati: “Uzashake imibavu+ ikurikira: Natafu, onika, garubalumu ihumura neza n’ububani* butunganyijwe. Byose bizabe binganya igipimo. 35 Uzabikoremo umubavu,+ bibe uruvange rw’umubavu ukoranywe ubuhanga uhumura neza, urimo umunyu.+ Uzabe umubavu utunganyijwe kandi wera. 36 Uzafateho muke uwusye uvemo ifu nziza, maze ufateho ifu nke uyishyire imbere y’isanduku irimo amategeko mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, aho nzajya nkwiyerekera. Uwo mubavu uzababere uwera cyane.

  • Ibyahishuwe 5:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 Afashe uwo muzingo, bya biremwa bine na ba bakuru 24,+ barapfukama bakoza imitwe hasi imbere y’Umwana w’Intama, buri wese muri bo afite inanga, bafite n’amasorori akozwe muri zahabu yuzuye umubavu.* (Uwo mubavu, ugereranya amasengesho y’abera.)+

  • Ibyahishuwe 8:3-5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Hanyuma haza undi mumarayika ahagarara hafi y’igicaniro,+ afashe mu ntoki igikoresho* batwikiraho imibavu* gikozwe muri zahabu, ahabwa imibavu+ myinshi yo gutwikira ku gicaniro gikozwe muri zahabu+ cyari imbere y’intebe y’ubwami, mu gihe cy’amasengesho y’abera bose. 4 Umwotsi w’imibavu umumarayika yatwikaga, uzamukana n’amasengesho+ y’abera bigera imbere y’Imana. 5 Ariko ako kanya umumarayika afata igikoresho batwikiraho imibavu, acyuzuzaho amakara yaka akuye ku gicaniro, maze ayajugunya ku isi. Nuko habaho inkuba, imirabyo+ n’umutingito kandi numva n’amajwi.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze