22 Aho ni ho nzajya nkwiyerekera kandi mvugane nawe ndi hejuru y’umupfundikizo.+ Hagati y’abakerubi babiri bari hejuru y’isanduku irimo Amategeko,* ni ho nzajya nkubwirira ibyo nzagutegeka byose ngo ubibwire Abisirayeli.
15 Hezekiya atangira gusenga+ Yehova ati: “Yehova Mana ya Isirayeli yicara ku ntebe iri hejuru* y’abakerubi,+ ni wowe Mana y’ukuri wenyine utegeka ubwami bwose bwo ku isi.+ Ni wowe waremye ijuru n’isi.