ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Matayo 26:28
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 28 Iyi divayi igereranya ‘amaraso yanjye+ y’isezerano,’*+ agomba kumenwa ku bwa benshi+ kugira ngo bababarirwe ibyaha.+

  • Abaroma 3:25
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 25 Imana yatanze Yesu nk’ituro kugira ngo abantu bashobore kwiyunga na yo,+ binyuze mu kwizera igitambo Yesu yatanze, igihe yemeraga kumena amaraso ye.+ Imana yakoze ibyo kugira ngo igaragaze ko ikiranuka. Yagaragaje kwihangana igihe yabababariraga ibyaha bakoze mu gihe cyahise.

  • Abaroma 5:9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Ubwo rero, ubwo Imana ibona ko turi abakiranutsi binyuze ku maraso ya Yesu,+ dushobora kurushaho kwizera ko tuzakizwa uburakari bwayo.+

  • Abefeso 1:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Imana yaratubohoye binyuze ku ncungu Yesu yatanze no ku maraso ye yamenetse.+ Mu by’ukuri, twababariwe ibyaha byacu,+ bitewe n’uko yatugaragarije ineza nyinshi ihebuje.

  • Abaheburayo 9:22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Abaheburayo 13:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Ubwo rero, Yesu na we yababarijwe inyuma y’umujyi,+ kugira ngo yeze abantu akoresheje amaraso ye bwite.+

  • 1 Petero 1:2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 2 Imana, ari yo Papa wacu wo mu ijuru,+ yabatoranyije mu buryo buhuje n’ubushobozi bwayo bwo kumenya ibintu bitaraba, ibeza ikoresheje umwuka wayo wera+ kugira ngo mujye mwumvira. Nanone yabejeje ikoresheje amaraso ya Yesu Kristo.+

      Nsenga nsaba ko Imana yabagaragariza ineza yayo ihebuje* kandi ikabaha amahoro.

  • 1 Yohana 1:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Icyakora niba tugendera mu mucyo nk’uko na yo ubwayo iba mu mucyo,* tuba twunze ubumwe na bagenzi bacu kandi amaraso y’Umwana wayo Yesu atuma tubabarirwa ibyaha byose.+

  • Ibyahishuwe 1:5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 5 Nanone nsenga nsaba ko Yesu Kristo “Umuhamya Wizerwa,”+ “uwa mbere wazutse,”+ akaba n’“Umuyobozi uruta abami bo mu isi,”+ yabagaragariza ineza ihebuje kandi akabaha amahoro.

      Ni we udukunda+ kandi wadukijije akatuvana mu byaha byacu, akoresheje amaraso ye bwite,+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze