-
Abalewi 20:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 “‘Umugabo nagirana imibonano mpuzabitsina na mushiki we, yaba umukobwa wa papa we cyangwa umukobwa wa mama we, bizaba bikojeje isoni.+ Bazicirwe imbere y’Abisirayeli. Uwo mugabo azaba asuzuguje mushiki we. Azabazwe icyaha cye.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 27:22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 “‘Umuntu wese ugirana imibonano mpuzabitsina na mushiki we, yaba umukobwa wa papa we cyangwa umukobwa wa mama we, azagerweho n’ibyago.’+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)
-
-
2 Samweli 13:10-12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Amunoni abwira Tamari ati: “Ibyo biryo* binzanire mu cyumba maze ubingaburire.” Tamari afata twa tugati yari yakoze, adushyira musaza we Amunoni mu cyumba. 11 Amwegereye ngo atumuhe arye, Amunoni ahita amufata. Aramubwira ati: “Ngwino turyamane mushiki wanjye.” 12 Icyakora Tamari aramubwira ati: “Oya musaza wanjye! Winkoza isoni. Ibintu nk’ibyo nta ho byabaye muri Isirayeli.+ Wikora amahano nk’ayo!+
-