-
Intangiriro 19:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Bahamagara Loti baramubwira bati: “Abagabo baje iwawe iri joro bari he? Basohore ubaduhe turyamane na bo.”+
-
-
Abacamanza 19:22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Igihe bari bicaye bishimye, haza abagabo b’ibirara bo muri uwo mujyi bahagarara bazengurutse iyo nzu, batangira guhondagura ku muryango. Bakomeza kubwira uwo musaza nyiri urugo bati: “Sohora uwo mugabo uri mu nzu, turyamane na we.”+
-
-
Abaroma 1:26, 27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Ni yo mpamvu Imana yabaretse bagatwarwa n’irari ry’ibitsina riteye isoni,+ kuko abagore babo bahinduye uburyo busanzwe imibiri yabo yaremewe gukoreshwa, bakayikoresha ibyo itaremewe.+ 27 Nanone, abagabo baretse kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe,* ahubwo batwarwa n’irari ryinshi ryo kurarikirana. Bararikira abandi bagabo,+ bagakora ibiteye isoni maze mu mibiri yabo bakagerwaho n’ingaruka zikwiranye n’ibikorwa byabo bibi.+
-