-
Kuva 23:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Ntukagire uwo urenganya mu gihe uca urubanza rw’umukene.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 1:16, 17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 “Icyo gihe nategetse abacamanza banyu nti: ‘nimujya kuburanisha abavandimwe banyu, mujye muca imanza zitabera+ igihe muburanisha Umwisirayeli n’umuvandimwe we, n’igihe muburanisha Umwisirayeli n’umunyamahanga.+ 17 Ntimukagire uwo murenganya mu rubanza.+ Mujye mutega amatwi uworoheje nk’uko mutega amatwi ukomeye.+ Ntimuzagire umuntu mutinya+ kuko urubanza ari urw’Imana.+ Urubanza rubakomereye mujye murunzanira.’+
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 19:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Abwira abo bacamanza ati: “Mwitondere ibyo mukora, kuko abantu atari bo babashinze guca imanza, ahubwo ari Yehova. Azaba ari kumwe namwe mu manza muzaca.+
-
-
Abaroma 2:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Mu by’ukuri Imana ntirobanura.+
-