11 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘kubera ko mwahumanyije urusengero rwanjye mukoresheje ibigirwamana biteye iseseme n’ibikorwa byanyu bibi cyane,+ ni yo mpamvu ndahiye mu izina ryanjye ko nzabata. Ijisho ryanjye ntirizabababarira kandi sinzabagirira impuhwe.+