-
Abalewi 11:46, 47Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
46 “‘Iryo ni ryo tegeko rirebana n’inyamaswa n’ibiguruka n’ibifite ubuzima biba mu mazi n’udusimba twose tugenda ku butaka, 47 kugira ngo mubashe gutandukanya ibyanduye n’ibitanduye, inyamaswa ziribwa n’izitaribwa.’”+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 14:4-20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Izi ni zo nyamaswa n’amatungo mushobora kurya:+ Ikimasa, intama, ihene, 5 impala, isha, ifumberi, ihene yo mu misozi, impongo, intama y’ishyamba n’isirabo. 6 Inyamaswa zifite ibinono* bigabanyijemo kabiri kandi zuza* na zo mushobora kuzirya. 7 Ariko mu nyamaswa zuza n’izifite ibinono bigabanyijemo kabiri, izo mutagomba kurya ni izi: Ingamiya, urukwavu n’impereryi, kuko zuza ariko zikaba zidafite ibinono bigabanyijemo kabiri. Muzabone ko zanduye.*+ 8 Ingurube na yo ntimukayirye, kuko ifite ibinono bigabanyijemo kabiri ariko ikaba ituza. Muzabone ko ari ikintu cyanduye. Ntimuzarye inyama zabyo cyangwa ngo mukore ku ntumbi zabyo.
9 “Mu bintu byose biba mu mazi, ibi ni byo mushobora kurya: Ibintu byose bigira amababa n’amagaragamba.+ 10 Ariko ikintu cyose kitagira amababa n’amagaragamba ntimuzakirye. Muzabone ko cyanduye.
11 “Ikiguruka cyose kitanduye mushobora kukirya. 12 Ariko ibi byo ntimugomba kubirya: Kagoma, itanangabo, inkongoro yirabura,+ 13 icyaruzi gitukura, icyaruzi cyirabura, sakabaka n’amoko yazo yose, 14 ibikona byose n’amoko yabyo yose, 15 otirishe,* igihunyira, nyiramurobyi, agaca n’amoko yatwo yose, 16 igihunyira gito, igihunyira cy’amatwi maremare, isapfu, 17 inzoya, inkongoro, sarumfuna, 18 igishondabagabo,* ibiyongoyongo n’amoko yabyo yose, samusure n’agacurama. 19 Udusimba twose dufite amababa muzabone ko twanduye. Ntimukaturye. 20 Ikiguruka cyose kitanduye mushobora kukirya.
-