6 Umutambyi azafate urukwi rw’igiti cy’isederi, agati kitwa hisopu+ n’ubudodo bw’umutuku, abijugunye mu muriro barimo gutwikiramo iyo nka. 7 Umutambyi azamese imyenda ye, akarabe, hanyuma abone kugaruka mu nkambi. Ariko azaba yanduye kugeza nimugoroba.