9 “Muzabare ibyumweru birindwi, mubibare muhereye ku munsi muzatangiriraho gusarura imyaka iri mu mirima yanyu.+ 10 Hanyuma muzizihirize Yehova Imana yanyu Umunsi Mukuru w’Ibyumweru,+ muzane amaturo yanyu atangwa ku bushake mukurikije uko Yehova Imana yanyu yabahaye umugisha.+