ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kubara 28:26-31
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 26 “‘Ku munsi muzanaho imyaka yeze bwa mbere,*+ igihe muzanira Yehova ituro ry’ibinyampeke+ bikimara kwera mwizihiza Umunsi Mukuru w’Ibyumweru,+ mujye muteranira hamwe musenge Imana. Ntimukagire umurimo wose uvunanye mukora.+ 27 Muzatambe ibimasa bibiri bikiri bito, isekurume y’intama imwe n’amasekurume y’intama arindwi afite umwaka umwe, bibe igitambo gitwikwa n’umuriro impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova.+ 28 Ku birebana n’ituro ry’ibinyampeke ry’ifu inoze ivanze n’amavuta rituranwa na cyo, buri kimasa kizatambanwe n’ibiro bitatu n’inusu by’ifu, isekurume y’intama itambanwe n’ibiro bibiri by’ifu, 29 naho buri sekurume y’intama muri ya yandi arindwi akiri mato, izatambanwe n’ikiro kimwe cy’ifu. 30 Muzatambe n’umwana w’ihene kugira ngo mubabarirwe ibyaha.+ 31 Muzatambe ibyo bitambo byiyongere ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi hamwe n’ituro ry’ibinyampeke ritambanwa na cyo. Ayo matungo azabe adafite ikibazo.+ Muzayatambane n’amaturo ya divayi.

  • Gutegeka kwa Kabiri 16:16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 “Inshuro eshatu mu mwaka, umuntu wese w’igitsina gabo wo muri mwe ajye aza imbere ya Yehova Imana yanyu, ahantu Imana yanyu izatoranya. Ajye aza ku Munsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo,+ ku Munsi Mukuru w’Ibyumweru+ no ku Munsi Mukuru w’Ingando+ kandi ntihakagire uza imbere ya Yehova nta kintu azanye.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze