29 “Iri rizababere itegeko rihoraho: Ku itariki ya cumi y’ukwezi kwa karindwi muzibabaze. Ntimuzagire umurimo mukora,+ yaba uwavutse ari Umwisirayeli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe. 30 Kuri uwo munsi muziyunga n’Imana+ kugira ngo mwezwe. Muzezwaho ibyaha byanyu byose imbere ya Yehova.+