-
Kuva 21:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 “Umuntu nakubita undi akamwica, na we bazamwice.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 19:11-13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 “Ariko niba umuntu asanzwe yanga mugenzi we+ maze akamukubita amutunguye akamwica, hanyuma agahungira muri umwe muri iyo mijyi, 12 abayobozi b’umujyi yaturutsemo bazohereze abantu bamuvaneyo, bamushyire uhorera uwishwe amwice.+ 13 Ntimuzamugirire impuhwe. Ibyo bizatuma igihugu cya Isirayeli gikurwaho icyaha cyo kwica umuntu urengana+ kandi bizatuma mumererwa neza.
-