-
Rusi 4:4-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 None rero, ndagira ngo mbikumenyeshe kandi nkubwire nti: ‘yigure abaturage bose n’abakuru bo mu bwoko bwacu babireba.+ Niba ushaka kuyigura, uyigure. Ariko niba utabishaka, na byo ubimbwire mbimenye, kuko ari wowe wa mbere ufite uburenganzira bwo kuyicungura nanjye ngakurikiraho.’” Undi aramusubiza ati: “Ndayigura rwose.”+ 5 Bowazi aravuga ati: “Nugura iyo sambu na Nawomi, umenye nanone ko ugomba kuyigurana na Rusi w’Umumowabukazi, wapfushije umugabo, kugira ngo uwo mugabo we azakomeze kwitirirwa umurage we.”+ 6 Wa mucunguzi aramusubiza ati: “Sinshobora kuyigura, kuko byatuma nangiza umurage wanjye. Nguhaye uburenganzira bwo kuyigura kuko njye ntabishoboye.”
-