-
Gutegeka kwa Kabiri 11:13-15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 “Nimwumvira amategeko yanjye mbategeka uyu munsi mudaca ku ruhande, mugakunda Yehova Imana yanyu n’umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose,+ 14 nanjye nzagusha imvura mu gihugu cyanyu igwe mu gihe cyayo cyagenwe, mbahe imvura y’umuhindo* n’imvura y’itumba* kandi muzasarura imyaka yanyu, mubone divayi nshya, mugire n’amavuta.+ 15 Nzatuma imirima yanyu imeramo ubwatsi bw’amatungo kandi namwe muzarya muhage.+
-