-
Abacamanza 7:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Gideyoni acyumva iby’izo nzozi n’icyo zisobanura,+ ahita yunama, arasenga. Hanyuma asubira mu nkambi y’Abisirayeli aravuga ati: “Nimuhaguruke, kuko Yehova atumye dutsinda inkambi y’Abamidiyani.” 16 Ba basirikare 300 abagabanyamo amatsinda atatu, buri wese amuha ihembe+ n’ikibindi kinini kirimo ubusa bashyiramo n’ibintu bitanga urumuri.*
-