-
1 Abami 13:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Uwo muntu avuga mu ijwi rinini ibyo Yehova yari yamutumye ati: “Wa gicaniro we, wa gicaniro we! Yehova aravuze ati: ‘mu muryango wa Dawidi hazavuka umwana w’umuhungu uzitwa Yosiya.+ Azagutambiraho abatambyi bagutambiraho ibitambo ahantu hirengeye ho gusengera kandi azagutwikiraho amagufwa y’abantu.’”+
-
-
2 Abami 23:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Hanyuma umwami azana abatambyi bose bari mu mijyi y’i Buyuda kandi atuma ahantu hirengeye abatambyi batambiraga ibitambo umwotsi wabyo ukazamuka, haba ahantu hadakwiriye kongera gusengerwa kuva i Geba+ kugera i Beri-sheba.+ Nanone yasenye ahantu hirengeye hari hafi y’irembo rya Yosuwa, umuyobozi w’umujyi. Iyo umuntu yinjiraga mu marembo y’umujyi, aho hantu hirengeye habaga ari ibumoso bwe.
-
-
2 Abami 23:20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Abatambyi bose bakoreraga ahantu hirengeye bari aho abatambira ku bicaniro, arangije abitwikiraho amagufwa y’abantu.+ Hanyuma asubira i Yerusalemu.
-
-
Ezekiyeli 6:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Nzajugunya intumbi z’Abisirayeli imbere y’ibigirwamana byabo biteye iseseme kandi nzanyanyagiza amagufwa yanyu mu mpande zose z’ibicaniro byanyu.+
-