-
Abalewi 27:11-13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Niriba ari itungo ryanduye*+ ryo mu matungo adaturwa Yehova ngo abe igitambo, azarizane imbere y’umutambyi. 12 Umutambyi azarigenere igiciro akurikije ko ari ryiza cyangwa ko ari ribi. Igiciro cyemejwe n’umutambyi ni cyo kizaba igiciro cyaryo. 13 Ariko naramuka ashatse kurigaruza, azatange igiciro cyaryo cyemejwe, yongereho kimwe cya gatanu cy’icyo giciro.+
-