-
Intangiriro 14:20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Kandi Imana Isumbabyose nisingizwe,
Yo yatumye utsinda abagukandamizaga!”
Nuko Aburamu amuha icya cumi cy’ibyo yari yagaruje byose.+
-
-
Intangiriro 28:22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Iri buye nshinze ngo rizabe urwibutso, rizaba inzu yawe+ kandi ikintu cyose uzampa, nzajya nguhaho kimwe cya cumi.”
-
-
Kubara 18:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 “Abahungu ba Lewi nabahaye kimwe cya cumi+ ngo kibe umurage mu Bisirayeli, kibabere igihembo cy’umurimo bakora, ari wo murimo wo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 14:22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 “Buri mwaka mujye mutanga kimwe cya cumi cy’ibyo mwejeje mu mirima yanyu.+
-