-
Abalewi 7:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 “‘Iri ni ryo tegeko rizakurikizwa mu gutamba igitambo cyo gukuraho icyaha:+ Icyo gitambo ni icyera cyane.
-
-
Abalewi 19:20, 21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 “‘Umugabo nagirana imibonano mpuzabitsina n’umukobwa kandi uwo mukobwa akaba ari umuja warambagijwe n’undi mugabo, ariko akaba ataracunguwe* cyangwa ngo ahabwe umudendezo, hazatangwe igihano. Icyakora ntibazicwe kuko uwo muja azaba atarahawe umudendezo. 21 Uwo mugabo azazanire Yehova igitambo cyo gukuraho icyaha hafi y’umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana. Azazane isekurume* y’intama yo gutamba ngo ibe igitambo cyo gukuraho icyaha.+
-
-
Kubara 6:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Azongere asezeranye Yehova kumubera Umunaziri. Azazane isekurume y’intama itarengeje umwaka yo gutamba ngo ibe igitambo cyo gukuraho icyaha. Iminsi yamaze ari Umunaziri ntizabarwa, kuko azaba yaranduje Ubunaziri bwe.
-