ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 12:7, 8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Umutambyi azabizane imbere ya Yehova maze amufashe kwiyunga n’Imana, bityo Imana ibone ko atanduye kubera ayo maraso yatakaje igihe yabyaraga. Iryo ni ryo tegeko rirebana n’umugore wabyaye, yaba yabyaye umuhungu cyangwa umukobwa. 8 Ariko niba adafite ubushobozi bwo kubona intama, azazane intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri,+ kimwe agitambe kibe igitambo gitwikwa n’umuriro, ikindi agitambe kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, maze uwo mutambyi amufashe kwiyunga n’Imana, bityo abe atanduye.’”

  • Abalewi 14:21, 22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 “Niba uwo muntu ari umukene akaba adafite ubushobozi bwo kubibona, azafate isekurume y’intama imwe ikiri nto yo gutamba ngo ibe igitambo cyo gukuraho icyaha kugira ngo ibe ituro rizunguzwa maze yiyunge n’Imana, afate n’ikiro kimwe* cy’ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke na kimwe cya gatatu cya litiro y’amavuta, 22 n’intungura* ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri, akurikije uko ubushobozi bwe bungana, imwe ibe iy’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, indi ibe iy’igitambo gitwikwa n’umuriro.+

  • Abalewi 15:13-15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 “‘Umuntu urwaye iyo ndwara nakira, azabare iminsi irindwi uhereye igihe yakiriyeho, amese imyenda ye kandi akarabe amazi meza maze abe umuntu utanduye.+ 14 Ku munsi wa munani azafate intungura* ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri,+ abizane ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana imbere ya Yehova maze abihe umutambyi. 15 Umutambyi azabitambe, kimwe kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ikindi kibe igitambo gitwikwa n’umuriro. Uko ni ko umutambyi azeza uwo muntu, bityo akaba umuntu utanduye imbere ya Yehova.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze