-
Abalewi 1:15-17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Umutambyi azakijyane ku gicaniro, akinosheshe urwara agikomeretse ku ijosi maze agitwikire ku gicaniro. Ariko amaraso yacyo azavushirizwe ku ruhande rumwe rw’igicaniro. 16 Kizakurweho agatorero n’amababa bijugunywe mu ruhande rw’igicaniro rwerekeye iburasirazuba, aho bamena ivu.*+ 17 Kizatanyurirwe hagati y’amababa yacyo, ariko ntigitandukanywe. Umutambyi azagitwikire ku nkwi ziri kuri wa muriro uri ku gicaniro. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro yacyo nziza igashimisha Yehova.
-