-
Kuva 18:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Mose asubiza Yetiro ati: “Ni uko abantu bakomeza kuza aho ndi ngo mbabarize Imana. 16 Iyo bafite urubanza bararunzanira nkabakiranura kandi nkabamenyesha imyanzuro y’Imana y’ukuri n’amategeko yayo.”+
-
-
Abalewi 24:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Uwo muhungu wabyawe n’Umwisirayelikazi atangira gutuka izina ry’Imana* no kuyifuriza ibibi.*+ Nuko bamuzanira Mose.+ Mama we yitwaga Shelomiti, umukobwa wa Diburi wo mu muryango wa Dani. 12 Nuko bafata uwo muhungu bamushyira ahantu, baramurinda, bategereza ko Yehova abaha amabwiriza asobanutse neza.+
-