-
Ibyakozwe 6:5, 6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Nuko ibyo bavuze bishimisha bose, maze batoranya Sitefano, wari ufite ukwizera gukomeye n’umwuka wera, batoranya na Filipo,+ Porokori, Nikanori, Timoni, Parumena na Nikola wo muri Antiyokiya wari waraje mu idini ry’Abayahudi. 6 Babashyira imbere y’intumwa, maze zimaze gusenga zibarambikaho ibiganza kugira ngo zibahe iyo nshingano.+
-