-
Kuva 29:38Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
38 “Ibi ni byo uzatambira ku gicaniro: Buri munsi ujye utamba isekurume ebyiri z’intama zimaze umwaka.+
-
-
Kuva 29:42Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
42 Icyo ni igitambo gitwikwa n’umuriro muzahora mutamba mu bihe byanyu byose, mukagitambira ku muryango w’ihema imbere ya Yehova, aho nzajya mbiyerekera nkahavuganira nawe.+
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 2:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Ngiye kubaka inzu izitirirwa izina rya Yehova Imana yanjye nyimwegurire ibe iye, njye ntwikira imibavu* ihumura neza+ imbere ye. Nanone iyo nzu izahoramo imigati igenewe Imana,*+ kandi nzajya ntamba ibitambo bitwikwa n’umuriro mu gitondo na nimugoroba,+ ku Masabato,+ ku munsi ukwezi kwagaragayeho+ no mu gihe cy’iminsi mikuru+ ya Yehova Imana yacu. Ibyo bizakorwa iteka ryose muri Isirayeli.
-