-
Kuva 16:29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Muzirikane ko Yehova yabahaye Isabato.+ Ni cyo gituma ku munsi wa gatandatu abaha ibyokurya by’iminsi ibiri. Buri wese ajye aguma iwe. Ntihakagire umuntu uva iwe ku munsi wa karindwi.”
-
-
Kuva 20:10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 ariko umunsi wa karindwi ni uwo kwizihiriza Yehova Imana yawe isabato. Ntukagire umurimo uwo ari wo wose uwukoraho, yaba wowe, umuhungu wawe, umukobwa wawe, umugaragu wawe, umuja wawe, itungo ryawe cyangwa umunyamahanga uri aho mutuye.+
-