-
Kubara 22:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Nuko abayobozi b’i Mowabu n’abayobozi b’i Midiyani bafata urugendo, bajya kureba Balamu bajyanye n’impano zo kumuha kugira ngo asabire ibyago Abisirayeli.+ Bamugezeho bamubwira ubutumwa bwa Balaki.
-
-
Kubara 25:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Igihe Abisirayeli bari bashinze amahema i Shitimu,+ abantu batangiye gusambana n’abakobwa b’Abamowabu.+ 2 Abo bakobwa baje gutumira Abisirayeli ngo baze gutambira imana zabo ibitambo.+ Abisirayeli barya kuri ibyo bitambo kandi basenga imana zabo.+ 3 Nuko Abisirayeli batangira gusenga Bayali y’i Pewori,+ maze Yehova arabarakarira cyane.
-