-
Kubara 4:24-26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Iyi ni yo mirimo izakorwa n’imiryango y’Abagerushoni. Dore ibyo bazakora cyangwa ibyo bazatwara:+ 25 Bazatware imyenda y’ihema,+ ihema ryo guhuriramo n’Imana, ibitwikira ihema, impu z’inyamaswa zitwa tahashi zigerekwa hejuru yabyo,+ rido yo gukinga mu muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana,+ 26 imyenda y’urugo,+ umwenda wo gukinga mu irembo ry’urugo+ rukikije ihema ryo guhuriramo n’Imana, igicaniro, imigozi y’urugo n’ibikoresho byarwo byose, hamwe n’ibindi bikoresho byose bakoresha muri uwo murimo. Ibyo ni byo bazatwara.
-