-
Yosuwa 22:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Igice kimwe cy’umuryango wa Manase, Mose yari yaragihaye umurage i Bashani,+ ikindi gice Yosuwa agiha umurage mu bavandimwe babo mu burengerazuba bwa Yorodani.+ Abo na bo Yosuwa yabahaye umugisha, igihe yaboherezaga bakajya mu mahema yabo. 8 Yarababwiye ati: “Nimusubire mu mahema yanyu mujyane ubutunzi bwinshi n’amatungo menshi cyane n’ifeza na zahabu, umuringa n’icyuma n’imyenda myinshi cyane.+ Mufate ibintu mwasahuye+ abanzi banyu mubigabane n’abavandimwe banyu.”
-