-
Gutegeka kwa Kabiri 1:26-28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Ariko mwanze kuzamuka, maze ntimwumvira itegeko rya Yehova Imana yanyu.+ 27 Mwakomeje kwitotombera mu mahema yanyu muvuga muti: ‘Yehova aratwanga, ni cyo cyatumye adukura mu gihugu cya Egiputa kugira ngo adutererane maze Abamori batwice batumareho. 28 Turazamuka tujya he? Abavandimwe bacu baduteye ubwoba bwinshi*+ baratubwira bati: “twahabonye abantu barebare kandi banini kuturusha n’imijyi minini ifite inkuta ndende cyane zigera ku ijuru.+ Twahabonye n’abakomoka kuri Anaki.”’+
-