4 Yehova Imana yanyu yatumye abavandimwe banyu bagira amahoro, nk’uko yari yarabibasezeranyije.+ None rero nimugende musubire mu mahema yanyu, mu gihugu mwahawe ngo kibe umurage wanyu, icyo Mose umugaragu wa Yehova yabahaye mu burasirazuba bwa Yorodani.+