-
Kubara 32:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Hashize igihe bongera kumusanga baramubwira bati: “Reka twubake ibiraro* by’amatungo yacu hano, twubakire n’abana bacu imijyi.
-
-
Kubara 32:34-38Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 Nuko abagize umuryango wa Gadi bubaka* umujyi wa Diboni,+ uwa Ataroti,+ uwa Aroweri,+ 35 uwa Ataroti-shofani, uwa Yazeri,+ uwa Yogibeha,+ 36 uwa Beti-nimura+ n’uwa Beti-harani.+ Bubatse imijyi yari ikikijwe n’inkuta, bubaka n’ibiraro by’amatungo. 37 Abagize umuryango wa Rubeni bubaka umujyi wa Heshiboni,+ uwa Eleyale,+ uwa Kiriyatayimu,+ 38 uwa Nebo+ n’uwa Bayali-meyoni,+ bahindura amazina yayo, bubaka n’uwa Sibuma. Indi mijyi bongeye kubaka bayise andi mazina.
-