20Mu kwezi kwa mbere, Abisirayeli bose bagera mu butayu bwa Zini, bashinga amahema i Kadeshi.+ Aho ni ho Miriyamu+ yapfiriye kandi ni ho bamushyinguye.
14 kuko igihe Abisirayeli banyitotomberaga bari mu butayu bwa Zini, mwanyigometseho ntimwumvire itegeko ryanjye kandi ntimumpeshe icyubahiro imbere yabo binyuze kuri ya mazi.+ Ayo ni ya mazi y’i Meriba+ h’i Kadeshi,+ mu butayu bwa Zini.”+