15 Igihugu abakomokaga kuri Yuda bahawe,+ cyageraga ku mupaka wa Edomu,+ mu butayu bwa Zini n’aho Negebu igarukira mu majyepfo. 2 Umupaka w’igihugu cyabo wo mu majyepfo wavaga aho Inyanja y’Umunyu igarukira,+ ni ukuvuga ku nkombe zayo zo mu majyepfo.