4 Igihugu cyanyu kizahera ku butayu kigere kuri Libani no ku ruzi runini, ari rwo rwa Ufurate kandi kigere ku Nyanja Nini* mu burengerazuba.+ Kizaba kigizwe n’ibihugu byose by’Abaheti.+
12 Umupaka wo mu burengerazuba wari Inyanja Nini*+ n’inkombe yayo. Uwo ni wo wari umupaka w’akarere kose abakomoka kuri Yuda bahawe hakurikijwe imiryango yabo.